Ikinyabupfura :

Ikinyabupfura ni umuco w’umuntu utuma imyifatire ye ishimisha abandi aho ari hose.

Kigaragaza uburere bwiza; kikarinda umuntu kwandavura no kwiyandarika.

Iby’ubupfura abantu bose barabikunda bakabishima ariko ntibabigenze kimwe mu Rwanda.

Iyo umuntu agendereye undi, agera ku irembo agasuhuza.

Baba bariyo bakamwikiriza, agakomeza akaramukanya n’abo asanze mu rugo.

Umukuru ni we uramutsa umuto, undi akikiriza. Kuramukanya biri kwinshi.

Bagira bati «amashyo» usubiza ati «amashongore».

Cyangwa bagira bati «gira abana; gira umugabo, gira umugore; gira inka. »

Izi ndamukanyo zose zikirizwa ngo iiiii.

Aho ubukirisitu bwadukiye, bamwe bagira bati «Yezu akuzwe. » Bakikiriza bati «iteka»

Muri iki gihe, imyubakire mishya ituma umuntu atasuhuriza inyuma y’urugi ngo yumvwe; akomanga buhoro ku rugi agategereza ko bamubwira ngo yinjire cyangwa ko bamukingurira.

Ibyo kuramukanya byarangira, bagaha umushyitsi icyo yicaraho, bakamufungurira iyo babishoboye.

Mu muco wa kinyarwanda umushyitsi arafungurirwa akica akanyota, bakabona kumubaza amakuru.

Baramutse bamugaburiye agomba kurya mu kinyabupfura, yitonze, atasamye, adashyuhaguza.

Abonye ikintu giteye ishozi mu biribwa cyangwa mu binyobwa agikuramo atabimenyesheje abo basangira.

Akomeza kurya cyangwa kunywa ntacyo abwiye abandi kugira ngo bitabatera iseseme.

Umushyitsi yiyibutsa gusezera agataha kugira ngo ataza kurambirana.

Ntapfa guhubuka; arabanza agashimira abo yasanze, hanyuma akabasezeraho, bakamuherekeza agataha.

Uwaherekeje ni we wiyibutsa kugaruka agasezera ku wo yari aherekeje.

Ikinyabupfura kandi ntikigarukira mu kuramukanya no guherekeza; kigomba no kugaragarira mu migenzereze myishi ya buri munsi.

Iyo boherereje umuntu ikintu arashima; bakimuhereza agashimira.

Naho uhamagawe n’uwo yubashye wese yitaba avuga ati «karame».

Umuntu warezwe neza kandi ntiyubahuka guca undi mu ijambo, cyane cyane iyo batangana.

Iyo uzindukiye mu zindi mpugu mudahuje umuco, wirinda kunegura ibyaho; imvugo, imyifatire, imyubakire cyangwa imyambarire.

N’iyo ugize icyo ugaya cy’aho kandi ugomba kukivuga ubishakira uburyo bukwiye.

Wenda ukagira uti «iki gikozwe gitya cyarushaho kuba cyiza.»

Niba uri mu modoka, irinde kubyigana no gusakuriza abandi.

Nubona umusaza, umukecuru, umubyeyi uhetse cyangwa umugore utwite, jya umwimukira.

Umuntu aho ari hose agomba kugira ikinyabupfura, akirinda icyabangamira abandi, akamenya uko yifata mu rungano, mu bo aruta no mu bantu bakuru.